Vleugels van Hoop

 
Vleugels van Hoop
 
Murakaza neza - Turi bande? - Gufasha - Imishinga - Ibikorwa - Kumenyesha amakuru - Kugira imigenderanire
 
 


 

 

 

Jean

 

 

Uwo munsi mukuru wakomeje kuba mwiza bihebuje. Inyandiko y’ibikorwa bya Twese Hamwe 2007 yatumye habaho umunezero mwinshi, dore ko hari n’agasusuruko kur’uwo munsi. Habonetse abantu 400 bifuje gusangira natwe, ku meza hari hateguwe amafiriti y’ibirayi hamwe n’inyama ziteguwe neza, abari bahari byarabashimishije.
Ukuriye ishyirahamwe rishya Vleugels van Hoop, Bernadette Verhoye, yasobanuriye abari bahari abagize inama nyobozi mu rurimi rw’igifaransa. Amata yabyaye amavuta rero ubwo Jean Bosco Safari yemeraga guserukira ishyirahamwe!

Nibwo ibirori nyir’izina byatangiraga rero. Rwari uruvange rw’injyana n’ibyishimo, abar’aho bose barirekuye. Jean Bosco Safari nawe ufite gakondo ye mu Rwanda yatuvugirije ingoma zo mu’Afrika. Byabaye nk’ah’amatara menshi yakijwe, kubera ko har’abantu benshi b’impu zitandukanye. Buri wese rero yemeye gutwarwa n’ibyishimo n’ubusabane byari bihari.

Mu gihe cyo kuruhuka habayeho Tombola. Hari hateganyijwe rero igihembo kimwe gusa: tike z’atu babiri zo kugenda mu Rwanda no kugaruka. Uhagarariye i kompanyi y’idege Ethiopian Airlines yar’ahibereye ategereje kugeza kuri ba nyir’amahirwe amatike yabo.
Nyuma y’ikiruhuko buri wese yarebye neza nimero ye. Umwana muto niwe yari yafashe nimero ebyiri, hakaba har’abantu babiri batari bigeze bahaguruka. Ibyo bishoboka bite? Ba nyir’amahirwe: Luc na Jeannine Vander Snickt-Verschraegen, b’i Moerbeke Waas, baguye mu kantu babonye ayo mahirwe. Bageze kuri podium bahawe na Nikolakis Evariste uhagarariye Twese Hamwe aho kuzashyikira, bakazagenda rero mu kwezi kwa cumi, ubu bakaba bari mu myiteguro.
Nyuma hongeweho igihe cy’isaha yo kwishimisha no gukomeza abatarabashije gutsinda.
Abantu bose barangije gutaha  mu masaha akuze nijoro, ariko bari bishimye cyane.
Gahunda yindi rero ni mumwaka utaha.
Ibi byatugaragarije ko abashyize amaboko hamwe byose bibashobokera. Dushimiye cyane abateguye iriya gahunda, abaterankunga ndetse n’abaje kwishimana natwe. Byose birashoboka!

Top

Retour aux Archives Presse

Retour aux Archives Actions