Vleugels van Hoop

 
Vleugels van Hoop
 
Murakaza neza - Turi bande? - Gufasha - Imishinga - Ibikorwa - Kumenyesha amakuru - Kugira imigenderanire
 
 


Francois

 

 

« KONGERA KUBONA IGIHUGU CYAMBYAYE BIHORA BINTERA UBWUZU »

Amateka y’ubuzima bwa François Gacas (60) tuyasanga
mu bihugu bibiri mu Rwanda no mu gihugu cy’u Bubiligi.
Mu mubiri we hatemamo amaraso nyarwanda n’amagereki. 
Kugeza ku myaka 11, yabaye mu bigo birera imfubyi, abanza
mu byo mu byo mu Rwanda hanyuma aba no mu byo mu
Bubiligi.  Nyuma aza kwakirwa n’umuryango umwe uba ahitwa
Veurne, ariko ntiyigeze yibagirwa igihugu cyamubyaye.

Yitangira cyane umuryango udaharanira inyungu
“Vleugels van Hoop vzw” (Amababa y’amizero), akageragza
gutemberera mu Rwanda hamwe na bagenzi be
b’abanyamuryango, bagasura imishinga batera inkunga
ari nako amenya kurushaho igihugu cyamwibarutse. 
Nyamara si ko byagenze buri gihe kuko yamaze igihe
kinini agifitiye urukundo ruvanze n’urwango.

Ava mu Rwanda ajya mu Bubiligi

Ukura he amaraso y’amagereki ?
Ababiligi ntibari bafite ijambo rya nyuma mu Rwanda ?

Ibyo ni byo.  Ariko icyo gihe hari abantu benshi baturuka mu bihugu bitandukanye nk’abo muri Portugal ; n’abagereki bagerageje gucuruza.  Data rero yaje mu Rwanda kuhashakira amafaranga menshi.  Aza ntacyo afite ariko yaje gutangira uruhererekane rw’amaduka.  N’ubwo utayagereranya n’ay’inaha mu mijyi ikomeye ariko yari mu rwego rutangaje urebye ibyo muri Afurika.  Yari afite abana b’abakobwa yari yarabyaranye n’abanyarwandakazi banyuranye, jye naje ndi umuhungu we wa mbere.  Nitwa izina rye (GACAS) gusa ntiyigeze yemera ku mugaragaro ko ndi uwe. Iyo bibaho, wenda nanjye mba ndi umukire. (araseka !).

Wageze ute mu Kigo kirera imfubyi ?
Mama wawe ntiyakwitagaho?

Mama yanyitagaho rwose, ariko nitwaga “ikinyendaro” sinari nkunzwe, nari umwe muri benshi batifuzwaga haba n’abirabura ndetse n’abazungu.  Buri gihe bashakaga ko tutagaragara kuko twari ikimenyetso cy’amakosa y’abakoroni b’abazungu n’abacuruzi baturutse hirya no hino ku isi.  Mama yaje kwemera kuntanga.  Mbanza kujya mu kigo kirera imfubyi mu Byimana (hagati y’aho mvuka Kavumu ka Nyanza na Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda).

Waje kugera mu Bubiligi ute ?

Umubikira wo mu kigo kirera imfubyi (Save) niwe wabiteguye.  Nk’uko abivuga, byari byiza kuba mu Bubiligi kurusha uko twaba mu Rwanda mbere y’ubwigenge, kugira ngo tubeho neza. 
Ashobora kuba yarabishyizemo imbaraga kuko benshi batatwishimiye tumaze kugera mu Bubiligi.  Ariko yari afite amakuru atangaje : Abana benshi bafite ba se b’ababirigi.  Ntibigeze bashaka gutangaza ayo makuru ku mugaragaro.  Akaba ari nayo mpamvu u Bubiligi bwemeye kutwakira.

Hari icyo wibuka kuri urwo rugendo ?
Ko twageze ino tugenza ibirenge !
Ntitwari twarigeze twambara inkweto !
Mu mizo ya mbere, byaratugoye cyane.  Nyuma yahoo, nakoraga amasiganwa yo kwiruka nkiruka nta nkweto kugeza ubwo ninjiye mu gisirikare.

Nta muntu uzi itariki navutseho, kuko icyo gihe mu Rwanda, nta gitabo bandikagamo abana bavutse.  Tugeze ino, bagereranyije imyaka yacu.  Njye mpabwa 13, bityo irangamuntu yanjye yerekana ko navutse mu 1947.  Nabanjye kujya mu kigo cy’imfubyi villa Mireille cyo ku nyanja (Neewpoort) mpamara ukwezi.

Nyuma yahoo nagiye mu nzu Bambino (Schoten).  Ku cyumweru, imiryango yazaga kudusura inanakira umwana mu muryango wabo.  Nuko umunsi umwe, umuryango umwe w’I Steenkerke uranyishimira.  Kuri Noheli njya kubasur, bambwira ko nimpitamo kubita mama na papa, nshobora kuhaguma.  Sinigeze nsubira mu kigo kirera imfubyi.  Nabashije kwiga kandi iteka nzabibashimira.  Bakoze neza umurimo wabo.

Nsubira mu Rwanda

Ni ryari wumvise ushaka gusubira ku ivuko ?

Mu 1980, tubyaye imfura yacu Jan.  Icyo gihe ababyeyi b’umufasha wanjye Bernadeta bari aho, ariko numvaga abanjye bwite batazabona uwo mwana.  Uwo mugoroba, njyenyine mu rugo, nafashwe n’ikiniga, umutima uncira urubanza rwo kuba ntarigeze mbashakisha. Ni ubwo niyemeje gutangira ariko bikaba imfabusa.
Ubwo twabyaraga ubuheta bwacu Axel, twongeye kugira akanyabugabo bitewe n’ibiganiro byanyujijwe kuri televiziyo, mu babiteguye mbonamo izina ry’uwitwa Georges.  Iryo zina… we na mwene se Paul twari twarabanye mu kigo kirera imfubyi mu Rwanda.  Twari tubonye noneho aho duhera.  Berenadeta yangiriye inama yo kureba nomero za telephone, nturutse ruhande igitabo kugeza ku mpera zacyo.  Twaboherereje ikarita y’amavuko y’uwo mwana wavutse Axel maze nyuma y’iminsi 15 gusa dushobora guhura.

Amateka yawe arangirira aho ubonaniye n’inshuti yawe Paul? 
Wongeye kubona abandi Bantu wari uzi mu bwana bwawe mu Rwanda

Byabaye urujijo!  Kuri radiyo, umubyeyi umwe Mme V. wareraga umukobwa w’umunyarwandakazi yahamagaje inama itumiwemo abana “métis” bageze mu bubiligi mu ntangiriro z’umwaka wa 1960.  Sinari niyumviye iryo tangazo, naribwiwe n’umwe mu bo twakoranaga.  Twagiyeyo ariko wari umunsi mukuru ku bari aho bose.

Wamenyemo abantu wari uzi muri Afurika ?

Yego, inshuti z’abahungu (Byimana) n’iz’abakobwa (Save) twakuranye mu bigo birera imfubyi.  Icyari gitangaje ni uko nta n’umwe wari ukivuga ikinyarwanda. 
Twari twaratatanyijwe, turi mu mpande enye z’igihugu.  Umwe yavugaga ururimi ruvugwa ahitwa Limbourg, abandi bavuga igifarama (Flandres), abandi bavuga igifaarnsa (Wallonie).
Mu bigo birera imfubyi twese twavugaga ikinyarwanda n’igifaransa, ariko iyo utavuga ururimi urarwibagirwa.  Ni uko kuntu nibuka gusa amagambo make y’ikinyarwanda.

Uvuga ko nyuma yo kubyara umwana wawe w’imfura watangiye gushakisha uwakwibarutse ariko bikaba imfabusa.  Ese waba warageze aho ukamubona ?

Mu munsi mukuru umwe w’aba“métis” hari umugabo waje ansagna, Jef D., ambaza niba narabonye umubyeyi wanjye.  Paul na mwene se Georges, bo bari barabonye uwabo.  Bari barageze mu Rwanda inshuro imwe.  Jef D. yarambwiye ati “Niba mama wawe akiriho nzamubona”.

Uwo Jef D. yari afitanye iyihe sano n’u Rwanda ?

Yari afite uruganda i Kigali kandi yari azi abantu benshi (ajye kwicara mu ntebe ye).  Nzahora mbyibuka : ku ya 7 Ukuboza 1988, telefoni ihamagaye kare cyane saa kumi n’ebyiri za mugitondo.  Naribwiye nti ariko ikiburabwenge kimpamagara iki gihe ni cyan de?  Yari Jef, i Kigali.  Iruhande rwe hari umugore wari uzi ibimenyetso byinshi bindanga.  Jef ambaza niba nfite inkovu hejuru y’ivu ry’ibumoso no ku gatsinsino k’ibumoso, inkovu y’aho imbwayamndumye mu mfundiko y’iburyo, n’isununu mu rutugo n’inyuma y’ugutwi kw’ibumoso.  Byari byo.

Mama yari aho iruhande rwa Jef.  Byari inzozi… (afata intebe ye arakomeza, aba nk’ikiragi).
Kuva icyo gihe twatangiye kuzigama kugira ngo tuzashobore kujya mu Rwanda mu mpeshyi 1989 hamwe n’abahungu bacu.  Nyuma y’amatage y’imyaka 30, mu kivunge cy’abagore bagera kuri 50, mu marangamutima menshi, naratambutse ndomboreza ngana mama.

Ibyishimo byari byadusaze bitavugwa.  Mu 1992 twasubiyeyo kumureba, ariko muri uwo mwaka ni bwo yatabarutse.

Mu ngendo nagiye nkora, mfashijwe kandi n’abantu, nashoboye kugira ibyo menya kuri data.  Ndetse nashoboye no kubona ifoto ye ahantu yakundaga gusohokera agira ngo yice isari.  Yaratabarutse, yari akuze kurusha mama.

Vzw Vleugels van Hoop (amababa y’amizero)

Ugusubira kwawe mu Rwanda hari icyo byaba byaraguhinduyeho

Yego, icyifuzo cyo kugira icyo nkora ku mateka yanjye cyangurumanyemo.  Na mbere hose muri wa munsi mukuru w’aba “métis”, igitekerezo cyari cyavutse.
Twese twari abantu bakuru, bamerewe neza, bafite akazi keza,… kuki tutagira icyo tumarira igihugu cyatubyaye ?  Mu ntangiriro, jyewe ariko nari ngifitiye urukundo ruvanze n’urwango.  Numvaga igihugu cyanjye u Rwanda cyari cyarantereranye.  Naje guhinduka buhoro buhoro.  Hamwe n’inshuti zanjye nkeya, twashinze  Vzw “Vlegels van Hoop” bivuga (amababa y’urukundo).  Twatangiriye ku rwego rwo hasi, dufashanya twese hamwe kandi buri wese akitanga uko ashoboye.

Ishyirahamwe ryanyu ryita ku ki ?

Vleugels van Hoop vzw rishyigikiye iterambere rya rubanda mu karere k’ibiyaga bigari muri Afurika yo hagati.  Kuko turi kure, uburyo bwiza bwo kubigeraho ni ugutera inkunga y’amafaranga udushinga dutoya mu buryo butaziguye.  Bityo, iyo mishinga iruzuzwa ku buryo bushimishije kandi ubukungu bw’aho ikorera bugakanguka, bugafasha abaturage ubwabo kwiteza imbere.  Turashakashaka inkunga izabera aho baturage urubuto rwiza ruzabageza ku musaruro ushimishije.

Muzabyitwaramo mute?

Itsinda ryacu rigizwe n’abantu 8.  Hamwe n’abaterankunga bacu n’bakorerabushake b’ingeri nyinshi, turizera kubona abandi badushyigikira benshi.
Dushakisha abaterankunga, tugurisha amakarita urugo ku rundi, dutegura iminsi mikuru n’ibikorwa, dukomanga yewe no ku miryango y’amazu y’ubuyobozi,…  Mu mwaka wa 2007, twatangije igikorwa “mube na mwe ibaba ry’amizero”.
Ubaye ryo kandi ugatanga umusanzu wa buri kwezi, uba wiyemeje gufasha abantu mu gihe kirambye aho kuba inshuro imwe gusa.  Bityo inkunga y’amafaranga igatuma duteganya imishinga mito cyangwa ndetse tugatangiza n’iyisumbuye tudafite ubwoba bwo kuzabona ihagaze kubera imari idahagije.

None se vzw Vleugels van Hoop bite ahazaza  ?

Mu ntangiriro, imishinga myinshi yarateganyijwe.  Kuri “Twese Hamwe” i Kigali, amahugurwa anyuranye aratangwa. 
Hari kandi umushinga wo gufata amazi y’imvura ku kigo cy’amashuri abanza cya Munyinya.
Mu Burundi ahitwa I Mabayi hari umushigna w’ubudozi,…  Turizera ko urwo rutonde ruziyongera.

“Amababa” yacu aduhora hafi igihe cyose ariko ntibihagije kugira ngo byose bigerweho.  Hari byinshi byo gukorwa kugirango umuryango wacu ushinge imizi.  Ni yo mpamvu dutegura umunsi mukuru ukomeye mu mpeshyi ku wa 16 Kanama 2008 ku murenge wacu… kandi ndizera ko imbaga y’abantu izatwitaba izitabira icyo gikorwa cy’urukundo.
Turacyafite akazi kenshi rero !
Mbere yahoo ariko nzajya mu rugendo rw’ibyumweru bitatu : uruzinduko rw’akazi, urwo gusura umuryango i Burundi,  gutembera gato nduhukira mu Rwanda.

Kongera gusubira mu gihugu cyanjye bintera ubwuzu.  Wenda nanjye nzashobora guturayo.  Bamwe mu nshuti zanjye zo mu bwana barabikora, kuki se njye ntabishobora ?

Top

Retour aux Archives