Vleugels van Hoop

 
Vleugels van Hoop
 
Murakaza neza - Turi bande? - Gufasha - Imishinga - Ibikorwa - Ibinyamakuru - Kumenyesha amakuru -
 
Kugira imigenderanire - Igitabo c'abatumire -
 


 

 

 

mars1Ishyirahamwe ridaharanira inyungu “Vleugels van Hoop"

Urwandiko rw’ amakuru

 


Dukoresheje imeli cyangwa se iposta, twishimiye kubamenyesha muri uru rwandiko rw’ amakuru imishinga dufite, tuboneraho no gushimira tubivanye ku mutima abasponsoro bose baduteye inkunga bityo tukabasha gukora iyo mishinga.


Mwabashije guha benshi ikizere!!

Mutarama 2010

Kubwo inkunga mwaduteye mu mutungo, mu mwaka w’ i 2009, ishyirahamwe ryacu “Vleugels van Hoop”, ryabashije kugera ku mishinga dufite mu Burundi no mu Rwanda.
Buri wese muri mwe ndetse n’ inshuti zacu zo mu karerere k’ ibiyaga bigari, umwaka w’ i 2010, uzababere muhire, uwo guhora murota!

 Turabashimira inshuro zitabarika

C:\Users\Dominique\Pictures\Nieuwsbrief foto's januari 2010\DSC04717 [640x480].jpg

 
kandi turizera gukomezanya namwe kwitabira imishinga igihe kirekire.

Kubwo urugendo twagize mu Rwanda, mu Burundi no muri Uganda, ( mu mpera z’ ukwa cumi na kumwe kugeza hagati y’ ukwa cumi na kabiri), twabashije gukusanya amakuru y’ imikorere n’ imigendekere y’ imishinga dufiteyo.

Imishinga y’ ingasire (insyo) iri ‘Gitukura na Kabere’
Burundi- Mabayi- ku wa gatanu tariki ya 4.12.2009

Twahuriyeyo n’abashinzwe gutangiza imishinga ibiri uwa Gitukura n’ uwa Kabere.
Gusa imihindagurike ikabije y’ ikirere n’ imvura yakabije kuba nyinshi muri ako karere, byatumye dukerererwa mu kugera kuri ateliye ya VAB (proje yo muri 2008).
Ariko uburyo batwakiriye byerekanaga ko rwose bishimye.
Ugutangiza iyo mishinga mu karere ka Mabayi, bitanga ikizere cy ‘ imibereho myiza kubatuye muri ako karere mu bihe bizaza.
Imfashanyo ikenewe mukuzarangiza  iyo mishinga, twayishyikirije abashinzwe uwo mishinga kandi impande zombi zisinyana amasezerano y ‘ubukoranire.
Hari umwuka w’ ubucuti n’ubwizerane kandi kongera kubonana amaso ku yandi byahaga buri wese ibyishimo.
Bityo twabashije kubona umwanya wo kuganira birambuye kandi abashinzwe iyo mishinga batwijeje rwose ko bazakora ibishoboka byose kugirango iyo mishinga ibashe kugera ku ntego zayo. 

Ifoto: Abashinzwe ishyirahamwe “Vleugels van Hoop” hamwe n’ abashinzwe proje  i Mabayi

C:\Users\Dominique\Pictures\Nieuwsbrief foto's januari 2010\DSC03521 [800x600] [640x480].jpg

Umushinga w’ ubudozi bw’ amataburiya y’ abaforomokazi
Rwanda- Cyangugu- ku cyumweru tariki ya 6 .12.2009

Abihaye Imana, Mama Agathe na Mama Julienne nibo babashije kutwakira kuko Mama Benedicta, uhagarariye umushinga w’ ubudozi bw’ amataburiya y’ abaforomokazi (ari nawe kandi ushinzwe ubugurishirizwe bw’ ayo) atabashije kuba ahari.

Amafoto: Icyumba gishya cy’ uburyamo n’ imwe muri sale yo kwigiramo ubu ikoreshwa nk’ icyumba cy’ uburyamo

C:\Users\Dominique\Pictures\Nieuwsbrief foto's januari 2010\DSC03581 [800x600] [640x480].jpg      C:\Users\Dominique\Pictures\Nieuwsbrief foto's januari 2010\DSC03585 [800x600] [640x480].jpg

Umushinga w’ umuyoboro w’ amazi mu kigo cya ‘Twese Hamwe’
Rwanda – Kigali- 21.12.2009

Imirimo y’ uwo mushinga yabashije gukorwa mu mezi yashize kandi twabashije kwihera amaso ibyiza uwo mushinga wabashije kugeraho.
Aha amafoto aravuga byinshi kurusha amagambo.

 

Twese Hamwe 2009 afwatering      C:\Users\Dominique\Pictures\Nieuwsbrief foto's januari 2010\DSC04696 [640x480].jpg         C:\Users\Dominique\Pictures\Nieuwsbrief foto's januari 2010\DSC04697 [640x480].jpg


Umushinga wo kwita kubyo urugo 2008 ‘ Twese Hamwe’ Rwanda- Kigali

Abanyeshuri bose bakurikiye iyo formasiyo bahise babona akazi cyane cyane muri za resitora mu karere ka Kigali. Uhagarariye icyo kigo Bernadette Umurerwa ( uwa gatatu mu bahagaze, uturutse iburyo) yari yishimye cyane yanatweretse amafoto y’ abanyeshuri bahabwa amadipolome yabo.

 C:\Users\Dominique\Pictures\Nieuwsbrief foto's januari 2010\P1030185 [640x480].JPG

Ikindi ni uko baguye igikoni cy’ aho bigira, bongeramo ifuru, muri sale y’ ibirori bahatereka akabati ko gushyiraho ibirahure, amasahani, amakanya n’ ibindi…

C:\Users\Dominique\Pictures\Nieuwsbrief foto's januari 2010\DSC04687 [800x600] [640x480].jpg    C:\Users\Dominique\Pictures\Nieuwsbrief foto's januari 2010\DSC04680 [800x600] [640x480].jpg   


Umushinga w’ uburyamo (dorutwari) Shyorongi – Rwanda - 21.12.2009

Amafinisaje, nk’igisenge no gusiga za sima hasi nibyo bitari byakorwa muri icyo cyumba gishya cyo kuryamamo.
Gukomanda ibitanda bigerekeranye, amamatora n’ ibiringiti byakozwe na zr. Christine.
Ubwo ubwubatsi buzaba burangiye, ishyirahamwe ryacu “Vleugels van Hoop” rizabafasha gushyiramo ibikoresho. Ibyo bizatuma amasale yo kwigiramo ubu bakoresha nk’ ibyumba by’uburyamo yongera gukoreshwa nk’ ibyumba byo kwigiramo, bityo umubare w’ abanyeshuri wiyongere.

C:\Users\Dominique\Pictures\Nieuwsbrief foto's januari 2010\DSC04743 [800x600] [640x480].jpg       C:\Users\Dominique\Pictures\Nieuwsbrief foto's januari 2010\DSC04763 [640x480].jpg

Heikenskermis 2010
Umunsi mukuru wo mu mpeshyi y’i 2010

Tariki ya 21.08.2010 muyigenere gusa umunsi mukuru ( fete) i Moerbeke-Waas.


Turashimira abantu benshi bari kure cyangwa hafi mu gukurikira no mu gushyigikira ibitekerezo bya “Vleugels van Hoop”.
Mushaka gufasha umuryango udaharanira inyungu “Vleugels van Hoop”?
Nomero ya banki 001-5300142-41
Turabashimira tubikuye ku mutima

Kurikira amakuru yose kuri  www.vleugelsvanhoop.be

Twoherereze ibitekerezo byawe n’inama zawe kuri info@vleugelsvanhoop.be


Top