Vleugels van Hoop

 
Vleugels van Hoop
 
Murakaza neza - Turi bande? - Gufasha - Imishinga - Ibikorwa - Kumenyesha amakuru - Kugira imigenderanire
 
 


 

 

 

 

 

Kwandikiranira n’ubucuti byabyaye ikigo gitanga amasomo.


‘Vleugels van Hoop’ ishakisha imikasi ijya mu Burundi.

RONSE/SINT-LIEVENS-HOUTEM

Lut De Cremer arimo arondera imikasi y’abadozi cumi. Ikimenyetso cy’itangizwa rya poroje ya mbere ya ‘Vleugels van Hoop’, ishyirahamwe ridaharanira inyungu rishaka gushyigikira amajyambere y’abantu muri Afurika yo hagati. Kuri Lut gukunda Afurika byatangiriye ku ntebe y’ishure.
« Uko biri kose, dukomeza imigenderanire hagati yacu, ubwo hari naho tuzahura igihe tuzaba twarakuze », nibyanditswe na Lut De Cremer (Imyaka 13) na Yozofina BARARWENDERA (imyaka 16) mu mwaka w’1966. Lut yabaga mw’icumbi kwishure i Sint-Lievens-Houtem, Yozofina na we nyine, ku birometero ibihumbi n’ibihumbi, mu Burundi. Lut ngo : « Hari ubwo hashiraga amezi n’andi inyandiko zacu zitaragera aho twazoherereje ». Ati kandi : «  Nkuko twari twabyiyumvisemo, habaye byinshi mu myaka ikurikira ».

Byongeye, mbere yuko ndangiza amashure nakurikiranaga y’ubuganga, mu Burundi hadutse imidurumbanyo ifatiye ku moko yatumye umucuti wanjye ahungira mu Rwanda. Ashinga urugo. Mu mwaka w’1994 nibwo Yozofina, umugabo we n’abana be batatu bongeye guhunga, kubera itsembatsemba n’itsembabwoko byo mu Rwanda. Nibwo yasubiraga mu karere k’amavuko ke. Aho hose twakomeje kwandikiranira. Ukwandikiranira kwari kugamije ubwa mbere kudufasha kunonosora ururimi rwigifaransa kwavuyemo ubucuti bukomeye cyane.

Namaze imyaka ndi umuyoboke w’ishyirahamwe rifasha amaporoje, yitaho impfubyi mu Rwanda. Hamwe n’abandi bayoboke batanu hageze aho tutaba tugishimishwa n’uburyo bwo gufasha. Kubwanjye ntibyampaga umutuzo kubona dufasha abana b’impfubyi n’ibigo by’impfubyi mugihe abandi bana “bifumbereje”. Ni nayo mpamvu mukwezi gushize twatangije ‘Vleugels van Hoop’.

Iryo shyirahamwe ridaharanira inyungu rishaka gufasha, ku rwego rwo hasi, amaporoje azafasha abantu benshi. Icyiza nuko twiyiziye abantu bahibereye twizeye, nka Yozofina, bazakurikirana ubwabo amaporoje. Twahisemo gutangirira ku kigo gitanga inyigisho zijyanye n’umwuga wo kudoda I Mabayi. Mabayi n’i Komone ifite ubunini nkubwa Ronse, aho abanyeshure bahagarika hakiri kare amashure yabo. Cyanne cyane kubera aribo bonyine bashoboye guca umugati. Badahuye n’ibindi byago bihita biza, bazabaho ubuzima bwabo bwose batize bituma bakorera umushahara w’inticantikize.
Ishyirahamwe ry’abagore cumi n’umunani rishaka kwigisha urwo rubyiruko umwuga wo kudoda, bikazatuma rurushirizaho kugira imibereho myiza.

Iyo poroje ikeneye amafaranga agera kuri 3.500 by’amafaranga y’amanyaburayi ero, nkuko bivugwa na Lut. Mubyukuri ayo mafaranga si menshi cyane. Ariko kubaturiye ako karere ni amahera agoye cyane kubona. Niyo mpamvu dushaka kubafasha. Mu kwambere dushaka ko poroje itangira. Nk’ikimenyetso cyo gutangiza poroje, turimo dushakisha imikasi cumi y’abadozi. Hari imikasi yigize gukoreshwa mu ruganda rw’ubudozi i Ronse ariko ndibaza ko ubu yuzuyeho umukungugu mwinshi cyane. I Burundi, iyo mikasi yaba ingirakamaro cyane. Abumva rero bashaka gufasha Lut, nimuhamagare kuri numero ya telefone 055 21 70 92  cyangwa mugatanga inkunga yanyu kuri 001-5300142-41

Inyandiko ya Lauwereyns Koen – Journal ‘Het Volk’ ‘Het Nieuwsblad’ - 05.12.2007

amitié amitiéJojo


Top

Retour aux Archives