Vleugels van Hoop

 
Vleugels van Hoop
 
Murakaza neza - Turi bande? - Gufasha - Imishinga - Ibikorwa - Kumenyesha amakuru - Kugira imigenderanire
 
 


RW verjaardag

 

 

« Vleugels Van Hoop » izizihiza isabukuru yayo yambere ifite imigambi icyenda.
Kuwa kabiri, tariki 7 ukwakira 2008, vzw « Vleugels Van Hoop »izaba ikwije umwaka umwe ibayeho. Abayiyobora bishimiye intambwe imaze guterwa mu Burundi no mu Rwanda mu mwanya muto.
       Mu gihe cy’umwaka umwe gusa hamaze gushyirwa mu ngiro imigambi icyenda mu karere k’ibiyaga bigari kari muri Afurika yo hagati. Hariho imigambi yahise irangira n’indi igikomeza. Aha tubabwira mu buryo buvunaguye iyo migambi iyo ari yo.

Vleugels van Hoop

1. 'Twese hamwe' i Kigali-Rwanda, n’ikigo cy’imico n’imibano. Iryo shyirahamwe ridaharanira inyungu ryiyemeje gutera inkunga umugambi wo gukura amazi mu gace kibasiwe n’imyuzure.

2. Muri 'Twese hamwe' kandi hatangijwe umugambi « ubukungu bw’urugo ». Hakenewe cane abakozi babyigiye. Amahoteli, imiryango, amaresitora, utubari,….barabipfuza cyane. Mu kwezi kwa kanama, « Vleugels Van Hoop »yiyemeje gufasha kugura ibikoresho byo mu gikoni (amasafuriya, amafurusheti, ibirahuri,….)

3. Ishyirahamwe 'Dushigikire Amahoro i Burundi' ryatangije atoliye i Mabayi-Burundi. Iryo shyirahamwe rishaka gufasha urubyiruko rutize cyangwa rutarangije amashure kubona ibikoresho n’ubumenyi mu kudoda kugira ngo kubwuwo mwuga bashobore kugira icyo bifashije cyanngwa icyo bafashije imiryango yabo. Ubu uwo mmugambi uhagaze neza kandi n’abufasha bakomeza kubona akamaro kawo kurusha imbere.

4. Umugambi 'Gukoresha amazi y’imvura kwishure ry’I Munyinya mu Rwanda'uzatangizwa Imu mpera z’ukwezi kwa nzeri 2008 kubw’imfashanyo yabokekeye mu mwidagaduro wabereye I Moerbeke-Waas. Kubaka itangi ry’amazi no gushyiraho imiringoti bizafasha gukoresha amazi y’imvura mwishure ribanza ryigaho abana basaga igihumbi. Icyo gikorwa ni cyiza kandi n’ingirakamaro: ntawuzongera guta umwanya ajya kuvoma amazi mu kabande. Ibyo bituma abana bataruha, bagashobora gukurikira neza amasomo, bakiga gukingira isuku mu gukaraba intoki n’ibirenge, bagafata neza ubusini bw’ishure, bagakingira ibidukikije.

5. Ishyirahamwe 'NEW HORIZONS' (Irebero rishyashya) ry’I Bujumbura-Burundi, kuri 14 mata 2008 ryatangije ihuriro ry’abanyeshure bo mu seminari ntoyi yo mu kanyosha kugira ngo bashobore guhabwa inyigisho mubijyanye n’ubuhinga bwo gutumatumanako.

6. Umugambi 'Gutera ibyatsi birishwa n’amatungo'.  Mu rwego rw’umugambi munini w’ubuhinzi w’”icyigo cyo kwa gisimba” I Kigali-Rwanda, « Vleugels Van Hoop » yiyemeje gutera ibyatsi amatungo azarisha ityo urubyiruko ruhabonere akazi.

7. 'Atoliye yo kudoda no gufuma' I Cyangugu-Rwanda. Hakinguwe akatoliye ko kudoda no gufuma kagamije gufasha abategerugori bafite ubwandu bw’agakoko ka Sida n’abana babo. Uwo mugambi ugamije kwigisha umwuga umurwi w’abantu usanga bakumirwa n’abandi baturage.

8. Muri ako karere nyine hateguwe kuzagira ubworozi bw’amatungo magufi: inkwavu, inkoko, ihene.

9. 'Inka ikamwa' usa, nkuko Lut abivuga, nk’akagambi gato cyane, ariko mbere ya byose n’ikibazo cy’imibanire y’abaturage bo mu karere.
“Cyangugu” n’umugi muto uri ku kiyaga cya Kivu mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Hafi y’ikigo ndarabuzima hari ikiraro ku ruzi kigize umupaka na Congo. Igihe abaserukira  « Vleugels Van Hoop » bari bageze hafi y’icyo kigo, Benedicte yaturangiye icyo kigo, anatubwira igitekerezo cye cyo kugura inka ikamwa.
Akarere karakenye cyane. Abenshi mu bategarugori baza kwifuza ntibagira amikoro yatuma baha inkongoro y’amata abana babo. Murabyumva ko abana bafite ibibazo by’imirire idahagije.

Niba ibitekerezo bya « Vleugels Van Hoop » VZW vous conviennent,
vous pouvez soutenir via le compte bancaire 001-5300142-41.
Het Nieuwsblad - Koen Lauwereyns – 02.10.2008.
Kururu rupapuro mushobora gusoma gusa ibihereka gusohorwa, niba mushaka gusoma n’ibindi nimukande aha

Top

Retour aux Archives