Vleugels van Hoop

 
Vleugels van Hoop
 
Murakaza neza - Turi bande? - Gufasha - Imishinga - Ibikorwa - Kumenyesha amakuru - Kugira imigenderanire
 
 


Emerita
Munyinya 2008

Munyinya 2008
Gukurikirana umushinga

 

 

 

KAMUYUMBU Emerita
Umurezi ku kigo cy’Amashuri
Abanza cya Munyinya

UMUSHINGA WO GUFATA
AMAZI
Y’IMVURA

Werurwe 2008

IMBATA

  1. Intangiriro
  2. Nyir’umushinga
  3. Aho umushinga uherereye
  4. Intego
  5. Abo umushinga uzagirira akamaro
  6. Ibizakenerwa mu mushinga n’ikiguzi gicishirije
  7. ibindi : amafoto

O. INTANGIRIRO

Ministeri y’Uburezi yakanguriye ababyeyi gufata iya mbere bakagira uruhare rugaragara mu burezi n’uburere bw’abana babo. Ni yo mpamvu bagomba gushyigikira, haba mu bikorwa cyangwa ibitekerezo, ikigo abana babo bigaho.

Ni muri urwo rwego rero ababyeyi barerera ku kigo cy’Amashuri cya Munyinya batekereje umushinga wo gufata amazi y’imvura ava kuri ayo mashuri. Gusa rero kutagira amikoro byatumye badashobora gutera intambwe. Byari bibabaje kubona igikorwa cy’ubugiraneza cy’umusuwisikazi Margrit FUCHS  wari wahaye isura nziza icyo kigo acyubakira amashuri meza gihagararira aho yari akigejeje kubera urupfu rwe rwatunguranye muri Nyakanga 2007.
Ababyeyi n’abarezi twabonaga gikwiye gukomeza twagumanye « icyizere » cyo kubigeraho.

1. NYIR’UMUSHINGA

Igitekerezo cyo gutegura uwo mushinga cyangurumanyemo ubwo nagiye mu ruzinduko rw’ubucuti mu Bubiligi muri Nzeli 2007 nitabye ubutumire bw’inshuti zanjye zo mu ishyirahamwe « Vleugels van Hoop ». Numvise icyo gitekerezo cyanjye cyaba gishinze imizi ubwo izo nshuti zansuye nanjye muri Mutarama 2008 maze bakantega amatwi mu rukundo rwinshi bumva ibyo mbatekerereza ku Kigo nigishamo.

2. AHO UMUSHINGA UHEREREYE

Ikigo cy’Amashuri cya Munyinya ni kimwe mu bigo by’Amashuri Abanza by’Akarere ka MUHANGA, mu murenge wa SHYOGWE, mu kagari ka RULI, mu mpinga y’umusozi wa MUNYINYA.
Iyo umuntu ava mu mujyi wa Gitarama agana i Kigali, mbere yo kumanuka ujya ku Kivumu, iryo shuri riri iburyo muri metero 300 uvuye ku muhanda wa kaburimbo.
Nk’uko byabuzwe hejuru, ni ishuri ryavugururiwe inyubako vuba n’abasomyi b’Ikinyamakuru « Canton » cyo mu Busuwisi (Agrovie) binyujijwe ku uwitwaga Margrit FUCHS  wazize impanuka y’imodoka muri Nyakanga 2007.
Icyo kigo kigizwe n’amazu meza akomeye ariko abuze amazi kandi nyamara akenewe ku banyeshuri babarirwa mu 1058!

3. INTEGO
a) Intego rusange :
Umushinga uramutse ushojwe wafasha mu isuku y’Ikigo

b) Intego zihariye:
Amazi y’imvura yakusanyijwe yatuma:

  • hagabanuka igihe abanyeshuri bataga bajya kuvoma amazi ku isoko
  • hasukurwa vuba kandi neza ibyumba by’ishuri n’ubwiherero byabyo
  • havomererwa imirima y’ishuri mu mpeshyi
  • isuku y’ibiganza n’ibirenge ishoboka nyuma y’imirimo y’amaboko
  • ibidukikije bitonorwa

4. ABO UMUSHINGA UZAGIRIRA AKAMARO

Ab’ikubitiro ni abanyeshuri n’abarezi bo ku Kigo bazakoresha ayo mazi mu mirimo ivuzwe haruguru. Abandi kandi ni abagize imiryango ituranye n’ishuri kuko ari na bo barinda ishuri mu gihe tudahari; byaba ari nk’ishimo ku mibanire myiza.
Umushinga ushojwe wasubiriza abarezi umutima mu gitereko bahoraga biteze impanuka ku wa gatanu kubera abana bamanukaga mu kivunge bagiye ku isoko gushaka amazi yo gusukura.
Na none knadi byagabanya amahane ku iriba kubera abakuru batashoboraga kuvoma mbere y’urwo ruhuri rw’abana ndetse n’ibirego by’inkubaganyi zonona imyaka hafi y’iriba byavaho.

5. IBIZAKENERWA MU MUSHINGA N’IKIGUZI GICISHIRIJE
Nohereje devis 3:

Devis   7475,00 €

 

6. IBINDI :  AMAFOTO

Schoolschool Munyinya

 

 

 

 

 

 

 

Top

Gukurikirana umushinga

KAMUYUMBU Emerita                                   Muhanga, 22/12/2008
Enseignante à l’Ecole de Munyinya
Secteur Shyogwe
District Muhanga
Province du Sud
Republique du Rwanda
Tel 00 250 0850 02 52

                                               Ku nshuti zanjye zigize  “Vleugels van Hoop”,

                                               Nshimishijwe byimazeyo no kongera kubona umwanya wo kubandikira nakwita kuvugana hagati yanjye na mwe  nyuma y’uko umuhuza Christine ubikora na neza ahora abigenza;

                                               Impamvu nyamukuru y’uru rwandiko ni ukubagezaho aho imirimo y’umushinga wo gukusanya amazi y’imvura ku mashuri abanza ya Munyinya ugeze, umushinga mufasha mwe ubwanyu, ibyo bikaba byaratangiye nyuma y’amasezerano y’ubucuti yashyizweho umukono ku wa 17 Kanama 2008.

                                               Nyuma yo kwishimira uwo mushinga, ifashwa ryawo n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe, imirimo yo gutangira ntiyahise itangira ako kanya ariko bidatinze yaje gutangira ku wa 03 Ukuboza 2008 aho kuva icyo gihe imirimo yihuse by’intangarugero ndetse bigaragarira buri wese, ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu cyabaye muri iyi minsi ku isi hose ndetse kikanahungabanya cyane agaciro k’ifaranga cyagize icyo guhungabanya ku ngengo y’imari yariteganyirijwe uwo mushinga.

                                               Byari biteganyijwe ko imirimo yose irangira mbere ya Noheli, bivuze ko hari ibitararangira gukorwa ariko iby’ingenzi byamaze gukorwa aha navuga:

  • Ibigega 3 binini by’amazi byateretswe aho byubakiwe;
  • Amavomero yarubatswe;
  • Imireko;

Mboherereje ku mugereka amafoto kugira ngo murebe ibimaze gukorwa.

Vleugels in Munyinya Rwanda 2008Vleugels in Munyinya Rwanda 2008

                                               Ku mafoto biragaragara ko ugereranyije n’igihe imirimo yatangiriye habayeho kwihutisha imirimo nkaba nteganya kuboherereza mu gihe cya vuba raporo irambuye igaragaza uko amafaranga yakoreshejwe nk’uko biteganywa mu gika cya 6 cy’amasezerano navuze haruguru.

                                               Ndabashimira byimazeyo n’umutima wanjye wose kandi ndabifuriza umunsi mwiza wa Noheli n’Umwaka Mushya muhire.

                                               Dutahe cyane.
                                               Dikke zoen.

                                               KAMUYUMBU Emerita 

Top