Vleugels van Hoop

 
Vleugels van Hoop
 
Murakaza neza - Turi bande? - Gufasha - Imishinga - Ibikorwa - - Kumenyesha amakuru - Kugira imigenderanire
 
 


Cyangugu
Cyangugu 2008

2008
Gukurikirana umushinga
Amafoto

 

Cyangugu

Cyangugu

 

 

1.INKA IKAMWA  'CYANGUGU-RWANDA'

Umushinga wo korora inka ikamwa ukiwumva ugira ngo ni ‘agashinga’ koroshye.
Nyamara ushingiye cyane cyane ku buhamya bugera ku mutima iyo uganiriye n’abantu.
Muribaza nta shiti impamvu yo gushyigikira uwo mushinga w’inka ikamwa. Igisubizo  kiroroshye ariko gitera igishyika kuko atari inkuru nk’izindi!
Cyangugu ni Umujyi uri mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu burengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda, hafi y’Ikigo Nderabuzima, iteme ry’umugezi…..ni uribibi rw’u Rwanda na Kongo.Iruhande rw’icyo Kigo, abagize Ihuriro”Vleugels van Hoop” ni ho bacumbitse.
Tuyobowe na Sr. Benedicte twabonye igihe cyo gusura no kumenya icyo kigo.Ikibazo cyo kumenya niba Ihuriro ryabemerera kubatera inkunga mu mushinga wo kwibonera inka ikamwa cyagombaga ibisobanuro bihagije. Akarere karakennye cyane kandi abagore baza kwisuzumisha ntibafite ubushobozi bwo guha abana babo agakombe k’amata.
Ingaruka:indwara nyinshi n’imirire mibi,ababyeyi benshi biganjemo  abafite imibereho idahwitse.
Igitekerezo ni icyo guha abana baje kwisuzumisha nibura agakombe k’amata.Ayo mata azakiranwa ubwuzu mu gucubya inzara n’inyota ariko kandi azaba abaye n’ishingiro ryo kubaka iyo mibiri idakomeye.

1.INTEGO
Indwara zayogoje Akarere, abibasiwe cyane ni abagore n’abana bapfa umusubizo.Nyirabayazana w’ibyo byose ni imirire mibi .Uko iminsi yicuma, iyo nka izororoka maze  izo mbyeyi zizakamirwe abana, bakomere , bafashe n’abandi bana…

2.ABAGIZE IGITEKEREZO
Yuliyanna MUKARUKAKA na Benedicta MUKANYANGEZI

3.AHO UMUSHINGA UZAKORERA

Mu burengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda, akarere k’imisozi miremire katera , ubutaka bwaho bwabaye imbata y’suri ikomeye,ku rubibi rw’u Rwanda na Kongo.

4.IGIHE UMUSHINGA UZAMARA

Igihe cy’umwaka umwe gishobora kongerwa

5.ITARIKI YO GUTANGIRA UMUSHINGA   Ukwakira 2008

6.AGACIRO K’UMUSHINGA  1 000 000 Frws ahwanye na 1250 €

Top


Isuzuma n’iterambere by’umushinga

Amafoto

cyangugu2 cyangugu1

cyangugu4 cyangugu3


Top